3 Nuko Dawidi ageze mu rugo rwe i Yerusalemu,+ afata ba bagore be 10 yari yarasize ku rugo,+ abashyira mu nzu babarindiramo. Yabahaga ibyokurya ariko ntiyigeze aryamana na bo.+ Bakomeje gufungwa kugeza bapfuye. Babagaho nk’abapfakazi kandi umugabo wabo akiriho.