22 Nuko uwo mugore w’umunyabwenge aragenda abwira abantu bose maze baca umutwe wa Sheba umuhungu wa Bikiri, bawujugunyira Yowabu. Yowabu avuza ihembe, abasirikare be bareka uwo mujyi, buri wese ajya iwe.+ Yowabu na we asubira i Yerusalemu asanga umwami.