10 aguma hamwe akomeza kwica Abafilisitiya, kugeza igihe ukuboko kwe kwaruhiye kandi kukazamo ibinya kubera gufata inkota.+ Uwo munsi Yehova yatumye batsinda bikomeye Abafilisitiya.+ Abandi Bisirayeli baje bamukurikiye kugira ngo basahure abari bishwe.