25 Dore uyu munsi yamanutse ajya gutamba ibitambo byinshi+ cyane by’ibimasa n’amatungo abyibushye n’intama kandi yatumiye abana b’umwami bose n’abakuru b’ingabo n’umutambyi Abiyatari.+ Ubu bari gusangira na we ibyokurya n’ibyokunywa kandi bakavuga bati: ‘Umwami Adoniya arakabaho!’