8 Umuryango wa etaje yo hasi y’iyo nzu yometseho, wari uri mu ruhande rwo mu majyepfo+ rwa ya nzu yubatswe mbere. Bajyaga muri etaje yo hagati bazamukiye kuri esikariye igiye yihotagura, bakanayizamukiraho bava muri etaje yo hagati bajya mu ya gatatu.