2 Yubaka inzu yitwa “Ishyamba rya Libani.”+ Yari ifite uburebure bwa metero 44, ubugari bwa metero 22 n’ubuhagarike bwa metero 13. Yari yubatse ku nkingi zibaje mu biti by’amasederi+ zari zitondetse ku mirongo ine. Hejuru y’izo nkingi hariho imitambiko ibaje mu biti by’amasederi.