25 Icyo kigega cyari giteretse ku bimasa 12.+ Ibimasa 3 byarebaga mu majyaruguru, ibindi 3 mu burengerazuba, ibindi 3 mu majyepfo n’ibindi 3 bikareba mu burasirazuba. Icyo kigega cyari giteretse hejuru yabyo kandi ibyo bimasa byari biteranye imigongo.