29 Kuri ibyo bintu bimeze nk’amabati byari bifashe ku nkingi zitambitse n’izihagaritse hari hashushanyijeho intare,+ ibimasa n’abakerubi,+ bishushanyije no kuri izo nkingi. Hejuru y’ibishushanyo by’ibimasa no hasi y’ibishushanyo by’intare hari ibishushanyo by’indabyo zitendera.