25 Inshuro eshatu mu mwaka,+ Salomo yatambaga ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa, akabitambira ku gicaniro yari yarubakiye Yehova.+ Uko ni ko yatumaga umwotsi w’ibitambo uzamuka uvuye ku gicaniro cyari imbere ya Yehova. Icyo gihe yari arangije kubaka urusengero.+