12 Muri izo mbaho z’ibiti byitwa alumugimu, umwami abazamo inkingi zo mu nzu ya Yehova n’izo mu nzu y’umwami, abazamo n’inanga n’ibindi bikoresho by’umuziki bifite imirya by’abaririmbyi.+ Ntihongeye kuza imbaho nk’izo z’ibiti byitwa alumugimu kandi ntizongeye kuboneka kugeza n’uyu munsi.