21 Ibintu Umwami Salomo yanyweshaga byose byari bikoze muri zahabu kandi ibikoresho byose byo mu nzu yitwa Ishyamba rya Libani+ byari bicuze muri zahabu itavangiye. Nta kintu na kimwe cyari gikoze mu ifeza, kuko mu gihe cy’ubutegetsi bwa Salomo nta gaciro ifeza yari ifite.+