32 Ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa 8, Yerobowamu akoresha umunsi mukuru umeze nk’uwaberaga mu Buyuda.+ Atambira ibitambo ibimasa bibiri yari yarakoze ku gicaniro yari yubatse i Beteli+ kandi aho i Beteli ahashyira abatambyi bo gukorera muri ya mazu yo gusengeramo yari yarubatse ahantu hirengeye.