15 Yehova azahana Isirayeli ku buryo izamera nk’urubingo rujyanwa hirya no hino n’amazi; kandi azarandura Abisirayeli abakure muri iki gihugu cyiza yahaye ba sekuruza.+ Azabatatanyiriza mu burasirazuba bw’Uruzi,+ kuko bibarije inkingi z’ibiti basenga,+ bakarakaza Yehova.