26 Nuko bafata cya kimasa kikiri gito bari bahisemo barakibaga. Bahera mu gitondo bageza saa sita basenga Bayali bavuga bati: “Bayali we, dusubize!” Ariko ntihagira ijwi bumva kandi ntihagira ubasubiza.+ Bakomeza kuzenguruka igicaniro bari bubatse basimbagurika.