36 Nuko igihe cyo gutura ituro ry’ibinyampeke ryatangwaga nimugoroba kiri hafi kugera,+ umuhanuzi Eliya yegera igicaniro, aravuga ati: “Yehova Mana ya Aburahamu,+ Isaka na Isirayeli,+ erekana uyu munsi ko ari wowe Mana muri Isirayeli, ko ndi umugaragu wawe kandi ko ibi byose nabikoze ntumwe nawe.+