8 Umwami wa Isirayeli abwira Yehoshafati ati: “Hari undi mugabo watubariza Yehova.+ Ariko njye ndamwanga+ kuko atajya ampanurira ibyiza ahubwo ampanurira ibibi.+ Ni Mikaya umuhungu wa Imula.” Icyakora Yehoshafati aravuga ati: “Oya mwami wivuga utyo.”