32 Noneho nzaza mbajyane mu gihugu kimeze nk’icyanyu,+ igihugu kirimo ibinyampeke na divayi nshya, igihugu kirimo imigati n’imizabibu, kirimo ibiti by’imyelayo, kikabamo n’ubuki. Ni bwo muzabaho, ntimupfe. Ntimwumvire Hezekiya kuko abashuka ababwira ati: ‘Yehova azadukiza.’