29 “‘Iki ni cyo kizakubera ikimenyetso: Muri uyu mwaka muzarya ibyeze ku byimejeje, mu mwaka wa kabiri muzarya ibyeze mu mirima bivuye ku mbuto z’ibyo byimejeje.+ Ariko mu mwaka wa gatatu muzatera imbuto musarure kandi muzatera imizabibu murye imbuto zayo.+