7 Manase yafashe igishushanyo kibajwe cy’inkingi y’igiti+ basengaga, agishyira mu nzu y’Imana, kandi Yehova yari yarabwiye Dawidi na Salomo umuhungu we ati: “Muri iyi nzu no muri Yerusalemu, aho natoranyije mu miryango yose ya Isirayeli, nzahashyira izina ryanjye rihagume iteka ryose.+