15 Nanone yasenye igicaniro cyari i Beteli, asenya n’ahantu hirengeye umwami Yerobowamu umuhungu wa Nebati yari yarubatse agatuma Abisirayeli bakora icyaha.+ Amaze kuhasenya yatwitse aho hantu hirengeye ahahindura ivu, atwika n’inkingi y’igiti yo gusenga.+