2 Muri icyo gihe, ubwo Ahaziya yari ari mu cyumba cyo hejuru cy’inzu ye y’i Samariya, yakandagiye ahantu hari umwenge utwikiriwe n’utubaho dusobekeranye aravunika. Nuko yohereza abantu arababwira ati: “Mugende mumbarize Bayali-zebubi, imana yo muri Ekuroni,+ niba nzakira iyi mvune.”+