17 Nuko Ahaziya arapfa, nk’uko Yehova yari yarabivuze binyuze kuri Eliya. Kubera ko nta mwana w’umuhungu yari afite, Yehoramu+ bavukanaga ni we wamusimbuye aba umwami. Hari mu mwaka wa kabiri w’ubutegetsi bwa Yehoramu+ umuhungu wa Yehoshafati umwami w’u Buyuda.