15 Nuko agaruka kureba umuntu w’Imana y’ukuri+ ari kumwe n’abamurinda bose, amuhagarara imbere aramubwira ati: “Ubu noneho menye ko ku isi hose nta yindi Mana ibaho itari iyo muri Isirayeli.+ None ndakwinginze, emera iyi mpano njye umugaragu wawe nguhaye.”