22 Gehazi aramubwira ati: “Ni amahoro. Databuja aranyohereje ngo nkubwire nti: ‘nonaha hari abasore babiri bangezeho baturutse mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu. Ni abana b’abahanuzi. None ndakwinginze, bampere ibiro 34 by’ifeza n’imyenda ibiri yo guhinduranya.’”+