7 Elisa aravuga ati: “Nimutege amatwi ibyo Yehova avuze. Yehova aravuze ati: ‘ejo nk’iki gihe, ku marembo y’i Samariya ibiro bine by’ifu inoze bizaba bigura igiceri kimwe cy’ifeza kandi ibiro umunani by’ingano bizaba bigura igiceri kimwe cy’ifeza.’”+