2 Umwami yari yishingikirije ku kuboko k’umukuru w’ingabo ze. Nuko uwo mukuru w’ingabo abaza umuntu w’Imana y’ukuri ati: “Ese niyo Yehova yafungura ijuru, ibinyampeke bikagwa bivuye mu ijuru, urumva ibyo byashoboka?”+ Elisa aramusubiza ati: “Uzabireba n’amaso yawe+ ariko ntuzabiryaho.”+