6 Yehova yari yatumye abasirikare b’Abasiriya bumva urusaku rw’amagare y’intambara n’urw’amafarashi, ni ukuvuga urusaku rw’abasirikare benshi.+ Nuko Abasiriya barabwirana bati: “Umwami wa Isirayeli yahaye amafaranga abami b’Abaheti n’abami bo muri Egiputa kugira ngo badutere!”