12 Iryo joro umwami ahita abyuka, abwira abagaragu be ati: “Nimureke mbabwire ibyo Abasiriya badukoreye: Bazi neza ko twishwe n’inzara.+ Buriya bavuye mu nkambi bajya kwihisha inyuma y’umujyi bibwira bati: ‘Abisirayeli bari buve mu mujyi tubafate ari bazima, duhite twinjira mu mujyi.’”+