5 Igihe yari akibwira umwami ukuntu Elisa yazuye umuntu wari wapfuye,+ abona wa mugore Elisa yazuriye umwana aje kwinginga umwami ngo amusubize inzu ye n’umurima we.+ Gehazi ahita avuga ati: “Mwami databuja, uwo mugore ni uyu kandi n’umwana we Elisa yazuye ni uyu.”