29 Umwami Yehoramu aragaruka ajya kwivuriza i Yezereli+ kuko yari yakomerekejwe n’Abasiriya i Rama, igihe yarwanaga na Hazayeli umwami wa Siriya.+ Hanyuma Ahaziya umuhungu wa Yehoramu umwami w’u Buyuda aramanuka ajya gusura Yehoramu umuhungu wa Ahabu, kuko yari yarakomeretse.