21 Yehoramu aravuga ati: “Muzirike amafarashi ku igare!” Bazirika amafarashi ku igare rye ry’intambara maze Yehoramu umwami wa Isirayeli na Ahaziya+ umwami w’u Buyuda barasohoka, buri wese ari mu igare rye ry’intambara, bajya guhura na Yehu. Bahuriye na we mu murima wa Naboti+ w’i Yezereli.