19 None nimumpamagarire abahanuzi bose ba Bayali,+ abayisenga bose n’abatambyi bayo bose.+ Ntihagire n’umwe ubura kuko ngiye gutambira Bayali igitambo gikomeye. Ubura wese azicwa.” Ariko ayo yari amayeri Yehu yakoresheje kugira ngo yice abasenga Bayali bose.