4 Yehowashi abwira abatambyi ati: “Mujye mufata amafaranga yose abantu bazana mu nzu ya Yehova,+ ni ukuvuga amafaranga y’umusoro umuntu wese atanga,+ amafaranga abantu bahize umuhigo batanga n’amafaranga yose umuntu azana mu nzu ya Yehova ku bushake.+