13 Yehowashi umwami wa Isirayeli afata Amasiya umuhungu wa Yehowashi, umuhungu wa Ahaziya, wari umwami w’u Buyuda, amufatira i Beti-shemeshi. Hanyuma bajya i Yerusalemu, nuko asenya urukuta rwa Yerusalemu kuva ku Irembo rya Efurayimu+ kugeza ku Irembo ry’Inguni,+ ahantu hareshya na metero 176.