28 Andi mateka ya Yerobowamu, ni ukuvuga ibintu byose yakoze, ibikorwa bye by’ubutwari, intambara yarwanye n’ukuntu yatumye Damasiko+ na Hamati+ byongera kuyoborwa n’u Buyuda na Isirayeli, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli.