4 Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ati: “Fata inkota yawe uyintere kugira ngo bariya Bafilisitiya batakebwe bataza bakamfata, bakanyica nabi.”+ Ariko uwamutwazaga intwaro arabyanga, kuko yari afite ubwoba bwinshi cyane. Nuko Sawuli afata inkota ye arayiyicisha.+