19 Aravuga ati: “Nkurikije uko Imana yanjye ibona ibintu, sinshobora kunywa aya mazi. Kuyanywa byaba ari nko kunywa amaraso yabo.+ Kuko abagabo bagiye kuyavoma bari bemeye no gutakaza ubuzima bwabo.” Nuko yanga kuyanywa. Ibyo ni byo ba basirikare batatu b’intwari ba Dawidi bakoze.