8 Bamwe mu bakomoka kuri Gadi basanze Dawidi mu butayu, aho yari yihishe.+ Bari abasirikare b’intwari batojwe kurwana, bahora biteguye urugamba, bafite ingabo nini n’amacumu. Bari bafite mu maso nk’ah’intare, bazi kwiruka cyane nk’uko inyamaswa yitwa ingeragere yiruka ku misozi.