17 Dawidi abwira Imana y’ukuri ati: “Ese si njye watanze itegeko ryo kubara abantu? Ni njye wakoze icyaha. Ni njye wakoze ikibi.+ Ariko se nk’aba bantu barazira iki? Yehova Mana yanjye, ndakwinginze ba ari njye n’umuryango wa papa uhana. Ariko abantu bawe ntubateze ibyago.”+