26 Shelomoti uwo n’abavandimwe be ni bo bari bashinzwe ahabikwaga ibintu byose bigenewe Imana,+ ni ukuvuga ibintu Umwami Dawidi,+ abayobozi b’imiryango ya ba sekuruza,+ abayoboraga abantu igihumbi igihumbi, abayoboraga abantu ijana ijana n’abayobozi b’ingabo bari barageneye Imana.