28 Nanone harimo ibintu byose Samweli wamenyaga ibyo Imana ishaka,+ Sawuli umuhungu wa Kishi, Abuneri+ umuhungu wa Neri na Yowabu+ umuhungu wa Seruya,+ bari barageneye Imana. Shelomiti n’abavandimwe be ni bo bari bashinzwe ibintu byose abantu bageneraga Imana.