8 Mvugiye imbere y’Abisirayeli bose, ni ukuvuga abantu ba Yehova, n’imbere y’Imana yacu ko nimukomeza gusobanukirwa amategeko yose ya Yehova Imana yanyu kandi mukayakurikiza mubikuye ku mutima, muzaguma muri iki gihugu cyiza+ maze namwe mukazagiha abana muzabyara bakakigumamo kugeza iteka ryose.