2 Icyo gihe Salomo ateranyiriza hamwe abayobozi b’Abisirayeli, abakuru b’imiryango y’Abisirayeli bose, ni ukuvuga abahagarariye imiryango ya ba sekuruza. Bajya i Yerusalemu kugira ngo bazane isanduku y’isezerano rya Yehova bayikure mu Mujyi wa Dawidi,+ ari wo Siyoni.+