16 Umwami Asa yanakuye nyirakuru Maka+ ku mwanya yari afite wo kuba umugabekazi, kuko yari yarakoze igishushanyo giteye iseseme cyakoreshwaga mu gusenga inkingi y’igiti.+ Asa yatemye icyo gishushanyo giteye iseseme arakijanjagura, agitwikira mu Kibaya cya Kidironi.+