20 Babyuka kare mu gitondo bajya mu butayu bw’i Tekowa.+ Bakigenda Yehoshafati arahaguruka aravuga ati: “Muntege amatwi mwa Bayuda mwe, namwe baturage b’i Yerusalemu. Mwizere Yehova Imana yanyu kugira ngo mukomeze kuba intwari. Mwizere abahanuzi be+ kugira ngo bizabagendekere neza.”