12 Umwami na Yehoyada bayahaga abari bahagarariye imirimo yakorwaga ku nzu ya Yehova, na bo bakayishyura abaconga amabuye n’abanyabukorikori kugira ngo basane inzu ya Yehova,+ ndetse n’abacuraga ibintu bikozwe mu muringa no mu cyuma byo gusana inzu ya Yehova.