24 Nubwo ingabo z’Abasiriya zateye ari nke cyane, Yehova yatumye zitsinda ingabo z’Abayuda zari nyinshi cyane,+ bitewe n’uko Abayuda bari barataye Yehova Imana ya ba sekuruza. Uko ni ko izo ngabo zasize zikoreye Yehowashi ibihuje n’urubanza Imana yari yaramuciriye.