9 Nuko Amasiya abaza uwo muntu w’Imana y’ukuri ati: “None se ubwo za toni 3 n’ibiro 420 by’ifeza nahaye ingabo z’Abisirayeli ntizizaba zipfuye ubusa?” Umuntu w’Imana y’ukuri aramusubiza ati: “Erega Yehova afite ubushobozi bwo kuguha n’ibirenze ibyo.”+