18 Bagerageza kubuza Umwami Uziya, baramubwira bati: “Uziya we, ntiwemerewe gutwikira umubavu Yehova,+ ahubwo abatambyi bo mu muryango wa Aroni+ bejejwe ni bo bonyine bemerewe gutwika umubavu. Sohoka uve mu rusengero kuko wahemutse kandi ibi wakoze ntibiri butume Yehova agushimira.”