21 Umwami Uziya yakomeje kurwara ibibembe kugeza igihe yapfiriye kandi yakomeje kuba mu nzu iri ukwayo, kuko yari arwaye ibibembe,+ atemerewe no kujya mu nzu ya Yehova. Icyo gihe umuhungu we Yotamu ni we wari ushinzwe ibyo mu rugo rwe, akanacira imanza abaturage bo mu gihugu.+